in

NdababayeNdababaye

Biteye agahinda: yasambanyijwe na se umubyara na nyirarume abibwiye nyina amugira umusazi.

Umukobwa yatanze ubuhamya buteye agahinda aho yavuze uburyo yasambanyijwe na se na Nyirarume ariko yabibwira nyina ntagire icyo amufasha.

Umubyeyi we ntiyamuteze amatwi, ngo yamusanze kenshi amubwira ibiri kuba amubwira ko se umubyara ari kujya amukoresha utuntu tidashimishije ndetse amubwira ko bimaze igihe kirekire, gusa umubyeyi we, ntiyamwizera atungurwa n’uko ngo yamubwiye ko ari kubeshya.

Uyu mukobwa yavuze uburyo nyirarume yatangiye amwigiraho inshuti. Ati”Marume wanjye yatangiye anyigiraho inshuti, nkabona ntabwo bisanzwe, n’uko njya kubibwira mama wanjye, mama ntiyabyumva. Mama nta n’ubwo byibura yakoze iperereza cyangwa ngo yicarane nawe ngo amubaze niba ibyo mvuga aribyo cyangwa ngo anamwiyame”.

Uyu mukobwa yakomeje avuga ko ubwo nyirarume yagendaga, se yakomeje kumwitaho nk’umugore we. Se ngo yatangiye kujya amwereka imico idasanzwe kugeza ubwo nawe aryamanye nawe, abibwiye nyina abihakanira kure ntiyamwumva, ahubwo amusaba kuguma acecetse kugira ngo bitangiza umuryango bakabaseka.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Burya Ntuzihebe!! Reba Amafoto Atangaje ya Diamond Platnumz Ataraba Icyamamare

Mu byishimo byinshi Ndimbati yerekanye nyirakuru (ifoto)