Umusore warutuye mu karere ka Musanze mu murenge wa Musanze mu kagari ka Cyabaguru yicwe aciwe umutwe bikaba bivugwa ko ari umushumba wamwivuganye.
Uyu munsi tariki 16 Mata 2023 nibwo umurambo wu musore witwaga Eric wasanzwe mu nzira yapfuye ndetse yicwe nabi dore ko yatemwe inyuma ku mutwe barangiza nawo bakawukuraho nk’uko abaturage bamubonye mu masaha y’urukerera babitangarije ikinyamakuru Teradignews.rw dukesha iyi nkuru.
Abaturage bo mu kagari ka Cyabaguru mu mudugudu wa Gaturo bavuga ko ubu bwicanyi bwakozwe n’umushumba kandi bavuga ko babanje kurwana uyu nyakwigendera akamurusha imbara bikarangira uyu mushumba amutemye ngo dore ko bagendana imihoro.
Impamvu nyamukuru ituma aba baturange bavuga ko ar’umushumba wabikoze nuko hari umusore wijyanye ku bitaro n’ijoro arembye cyane kandi usanzwe ari umushumba bikaba bivugwa ko ari na we wamwishe.
Abaturage bo muri aka gace batewe ubwo cyane n’urugoma rw’abashumba ndetse n’ubwambuzi bwa telefone gusa bavuga ko bitaherukaga ku garagara muri aka gace nk’uko byemezwa n’umunyamabanga wa kagari ka Cyabaguru Niyoyita Ally uvuga ko urugomo rw’abashumba rwari rumaze imyaka ibiri rutumvikana muri ako gace.
Gusa uyu muyobozi yavuze ko hari amakuru avuga ko uwishe uyu musore bari baziranye kandi ko muri ako gace ubusanzwe nta muntu ugenda nyuma ya saa sita z’ijoro iyo nayo aka ari mwe mu mpamvu bari kwibazaho gusa uyu muyobozi akomeza ahumuriza abaturage ndetse abizeza ko bagiye gukaza umutekano.