Biteye agahinda: Hari abagabo bari gutabaza bagiye kwicwa n’inkoni z’abagore babo.
Mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera hari abagabo batabaza bavuga ko barembejwe n’inkoni z’abagore aho babakubita bitwaje ko haje ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.
BTN TV dukesha iyi nkuru iganira n’aba bagabo bavuze ko ibyo aribyo koko bakubitwa ndetse bagahozwa no ku nkeke.
Gusa ibyo benshi bahurizaho ni uko benshi muri aba bagore bahohotera abagabo babo babikora bitwaje uburinganire ndetse niyo umugabo ashatse kuvuga umugore amusamira hejuru amubwira ko niyibeshya akamukoraho ari butwarwe agafungwa.
Nibyo bitera abagabo benshi guta ingo zabo bakahukana mu rwego rwo kwirinda gufungwa, aba bagabo bahohoterwa basabye ubuyobozi ko bwakongera bukumvisha aba bagore bo muri Burera icyo uburinganire aricyo bakajya bareka gukandamiza abagabo babo bitwaje ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.