Mu karere ka Nyarugenge ahanzwi nko mu Biryogo haravugwa inkuru y’abanyerondo bakubise umuturage witwa Nkurunziza bamugira intere, maze bakora igikorwa kigayitse cyo kumusiga agaragurika iruhande rw’umuhanda kandi bamukomerekeje umubiri wose.
Ibi byabaye mu rukerera rwa kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Gashyantare 2023, aho abanyerondo bakubise uyu mugabo, bamukomeretsa umutwe, bamutobora amaguru ndetse bamwangiriza n’imbavu.
Umwe mu banyerondo bari aho, yatangarije BTN Tv dukesha iyi nkuru ko abo banyerondo bakubise Nkurunziza bamwiyenzaho gusa bo bakavuga ko yashatse kubarwanya.
Byageze ku isaha ya Saa tanu n’igice imodoka ishinzwe umutekano mu murenge wa Nyarugenge irahagera bamujyana kuri burigade maze baramwanga, bamujyana mu kigo k’inzererezi i Gikondo naho baramwanga maze bahitamo kumugarura bamurereka aho yari ari iruhande rw’umuhanda bo barikomereza bamusiga.
Nyuma y’iminota 10 ya modoka yagarurutse maze baramurerura bumushyira inyuma mu modoka maze bamworosa ikarito bamujyana kwa muganga.
Gusa abaturage bakomeje kuvuga ko abanyerondo bakomeje kubabuza umutekano aho kuwubacungira. Ni nyuma y’inkuru zikomeje kuvugwa hirya no hino z’abanyerondo bakubita abaturage