Hari bamwe mu bagore n’abakobwa bibaza niba hari igihe kigera bakaba bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye ntibasame (ntibatwite inda).
Uyu munsi reka dusubize abibaza icyo kibazo ko igisubizo ari “Yego”. Mu gihe habura iminsi 10 ngo umukobwa azane imihango, akoze imibonana mpuzabitsina idakingiye muri icyo gihe ntabwo yasama kubera ko intangangore iba yapfuye.
Bivuze ko ku mukobwa cyangwa umugore ufite ukwezi kudahinduka, iyo abonanye n’umugabo bakaryamana ku munsi uwo ariwo wose uhereye ku wa 10 ukageza ku munsi w’imihango ntashobora gusama kuko intangangore iba yarapfuye. Ibi bikora no ku mukobwa ufite ukwezi guhinduka, kuko nawe mu minsi 10 mbere yuko abona muhango adashobora gusama
Urugero: Niba umugore witwa x azajya mu mihango tariki 20 Nzeri, bivuze ko umugabo baryamana kuva tariki 11 kugera 19 Nzeri ntabwo yakigera amutera inda.
Iyi nkuru icyo igamije ni uguhugura abantu ntabwo, ari ukubashishikariza gukora imibonana mpuzabitsina.
Gusa ku bubatse bo barabyamerewe, naho ku rubyiruko inama nabagira ni ukugumya kwirinda bakifata, kwifata byaramuka byanze bagakoresha agakinhirizo kuko karinda byinshi harimo izo nda zitateguwe ndeste n’indwara zandurira mu mibonana mpuzabitsina.
Ikindi kandi ku mugore cyangwa umukobwa wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye, iyo abonye imihango ntabwo aba yarasamye, ariko iyo yabuze uziko muri uko kwezi hari ibyo wakoze, wahita ujya kwisuzumisha kwa muganga.