in

Biravugwa ko umuhanzi Christopher yihebeye umunyamakuru.

Umuhanzi Muneza Christopher biravugwa ko yaba ari mu rukundo n’umukobwa w’umunyamakuru ukora kuri Televiziyo ya Kigali Chanel 2 (KC2) witwa Abera Martina.

Christopher ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bazwiho kugira ibanga ku buzima bwe butandukanye n’akazi.

Mu itangazamakuru yumvikana avuga ku ndirimbo ze cyangwa ibitaramo runaka. Biragoye kumva uyu muhanzi yavuze ku nkuru y’urukundo.

Inkuru y’urukundo rwa Christopher na Abera Martina ni ivugwa mu bantu bakurikiranira hafi imyidagaduro yo mu Rwanda gusa iyo ubashije kubabaza ntawe wabona ufite gihamya igaragaza ko aba bakundana.

Christopher ubwo yakoraga ikiganiro kuri “Genesis TV mu Irigara cyangwa se Avenue387” yabajijwe ku mubano we n’uyu mukobwa.

Mu gusubiza iki kibazo niba akundana n’uyu mukobwa ntabwo yigeze abihakana cyangwa se ngo abyemeze.

Yagize ati “Njyewe ibi bintu ntabwo nshaka kubivugaho ndifashe. Uwabivuze buriya hari ahantu aba yabikuye.”

Nubwo atigeze abivugaho imwe mu nshuti z’aba bombi yabwiye Genesis TV dukesha iyi nkuru ko bishoboka ko baba bari mu rukundo ariko bikaba bitarafata intera ikomeye.

Ati “Icyo nzicyo uriya musore afite gahunda ariko magingo aya sindamenya uko bihagaze…Reka tubitege amaso.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Moses nyiri Moshions agiye gukorana ubukwe na Cedric

Impamvu ukwiye gufata ifunguro rya mu gitondo.