Umuraperi w’Umunyarwanda usanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, Muhire William uzwi nka K8 Kavuyo biravugwa ko ari mu Rwanda mu buryo bwagizwe ibanga akaba agenzwa n’ibikorwa binyuranye birimo gushora imari mu rwamubyaye
Ikinyamakuru Umuseke dukesha aya makuru, kivuga ko umwe mu nshuti za K8, yemeje aya makuru ko uyu muhanzi wubatse izina mu Rwanda, yaba ari mu gihugu cy’amavuko.
Ngo bimwe mu bikorwa bimugenza, harimo kuzakorana indirimbo na bamwe mu bahanzi bagezweho i Kigali ndetse no kureba uko yashora imari.
Iyi nshuti ya Kavuyo, yagize ati “K8 amaze iminsi mu Rwanda ariko yaje mu ibanga. Ubu tuvugana ntabwo ari i Kigali ahubwo arimo kugenda atembera ibice bitandukanye by’igihugu arebe aho azashora imari.”
Mu mpera z’umwaka wa 2019 uyu muraperi ni bwo yaherukaga mu Rwanda. Icyo gihe akaba yaranagiranye ikibazo n’umugabo witwa Mupenzi Antoine kivuye ku ndirimbo ‘Acapella’.
Antoine yashinjaga Kavuyo ko yafashe amagambo yo mu ndirimbo ye yise ‘Igishakamba’ akayakoresha. Bituma Urukiko rukuru rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge rufata umwanzuro ko K8 agomba kwishyura agera kuri 6 050 000 Frw.