Umusaza w’imyaka 63 ukomoka muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, yagiye kwisuzumisha kanseri yo mu rura runini, maze abaganga bo ku bitaro bya ‘ Missouri hospital’ bamukorera ikizamini cya ‘colonoscopy’ gikorwa bafata camera bakayinjiza mu mara kugira ngo barebe niba hari ikintu kidasanzwe kiyarimo.
Ubwo barimo basuzuma uko urura runini rumeze ku musozo warwo, babonyeho isazi bigaragara ko ishobora kuba yararokotse aside yo mu gifu ntiyice, iri aho mu mubiri w’uwo musaza yiturije.
Bakomeje kwibaza uko iyo sazi yaba barinjiye mu nda, doreko n’uyu musaza yavuze ko yaje kwisuzumisha nta kintu yariye usibye amazi yari yanyoye nk’uko muganga yari yabimutegetse.
Uyu musaza yavuze ko ubwo yaherukaga kurya, yariye ibyo kurya bifunze kuko yabiguriye muri alimentation nawe akaba yibaza aho yahuriye n’isazi.