in

Biratangaje: Umugabo yashese umugore we mu kiryabarezi birangira ari mu marira menshi cyane

Umugabo w’imyaka 39 y’amavuko utuye mu Murenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo yashese umugore we mu kiryabarezi nyuma yo kubura ayo asheta.

Uyu mugabo avuga ko yariwe ibihumbi 80 Frw yari kwifashisha yishyura inzu n’amafaranga y’ishuri y’umwana we, maze ahitamo gusheta umugore we.

Nyuma yo kuribwa ibyo bihumbi 80, yasabye nyirikiryabarezi kumugiriza ibihumbi 50 Frw kugira ngo yigaruze ayo yari yariwe, aho yabwiye uwa mugurije ko ntatayamwishyura aze kuba agumanye umugore we kugeze ayamuhaye.

Uyu mugabo yakomeje akina muri ya mafaranga yagurijwe, gusa ariko ikiryabarezi cyarayariye yose kirayamara.

Uwo mugore watanzwemo ingwate yahisemo kwigumira kuri uwo mugabo ufite akabari n’ibiryabarezi, aho yateye umugongo umugabo wa n’umwana wabo w’imyaka 7.

Uyu mugabo ababazwa no kuntu umugore we yamukinnyemo ikiryabarezi.

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Grace Bahati yasangije abafana be bimwe mu bihe bya kera by’urwibutso afite ku mwana we

Umugabo yaguye mu kantu ubwo yumvaga ko umukunzi we wibera mu mahanga atwite