Akenshi abantu dukunze kujya twiruka dushaka akazi ndetse abenshi bakarara badasinziriye bashaka aho bakura akazi.
Umukobwa ukomoka mu gihugu cya Nigeria muri leta ya Odo, yatanze ubuhamya bw’ukuntu akomoka mu muryango ukennye yari yarashatse akazi yarahebye ariko aza kugera aho, abantu ibihumbi bamuhamagara bamwingingira akazi.
Uyu mukobwa yagenze igihe kirekire ndetse aranasenga igihe kirekire hanyuma aza kumeny ko afite imyuka mibi ituma atabona akazi, nuko ajya kureba umuntu wica amagini kugira ngo abashe kuba yabona akazi.
Akimara kugerayo, umupfumu yamuhaye impeta yo kwambara nuko umukobwa akimara kuyambara, babandi bamwimye akazi bose bahita batangira kumuhamagara ngo naze bamuhe akazi ndetse nabo atazi batangira kumuhamagara.
Si uko uri umuswa akaba ariyo mpamvu utabona akazi, ahubwo wasanga hari imyuka mibi igukurikirana pfukama usenge kandi wizere nta joro ridacya nuyu mukobwa arimo ahembwa N230,000 ni asaga 23,000,000rwf kandi yaramaze imyaka nimyaniko nta kazi afite.