Umuhanzikazi Butera Knowless wabaye icyamamare cyane hano mu Rwanda ndetse no hirya no hino ku isi bitewe n’indirimbo nyinshi yakoze zigakundwa na benshi ndetse n’ibitaramo bitandukanye yakoreye hirya no hino ku isi yongeye kwandika amateka muri muzika nyarwanda.

Nkuko bigaragara kuri iyi foto ya Knowless, indirimbo “WINNING TEAM” nyuma y’amasaha agera kuri 16 yonyine isohotse imaze kurebwa n’abantu basaga ibihumbi 10 ku rubuga rwa YouTube ibi bikaba bitangaje cyane ndetse bitanasanzwe muri muzika nyarwanda. Abafana ba Knowless babonye iyi foto ya Knowless bagiye bagaruka ku kuvuga ko uru ari urwego rushimishije cyane umuhanzikazi Butera Knowless agejejeho umuziki nyarwanda.
Kanda hano ubashe kumva no gutunga indirimbo nshya ya Knowless yitwa WINNING TEAM.