in

Biratangaje: Pasiteri w’Abadiventiste yirukanye abakobwa baje bambariye umugeni kubera imyambire yabo

Umu Pasiteri w’Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi ry’ahitwa Kisii wo mu gihugu cya Kenya mu gace ka Uasin Gishu County yirukanye abari bambariye umugeni abaziza ko atari abizera bo muri iri torero ndetse bambaye imyenda idakwiriye.

Ubu bukwe bwabaye kuwa Gatanu tariki ya 30 Ukuboza 2022, bwajemo iyi kidobya ubwo pasiteri Jared Omwoyo yangaga ko abambariye umugeni binjira mu rusengero.

Ni mu mashusho yakwirakwijwe kuri Tik Tok, agaragaza uyu mu Pasiteri yumvikanye agira ati “Mwumve, mwumve, ntabwo muraherekeza umugeni niba mutari Abadiventiste b’umunsi wa Karindwi. Ndabyanze.

Imyambarire yanyu ntabwo ikwiriye.Muzabikore ahandi atari mu Badiventiste. Uyu n’umuhango wera, ntabwo itorero ryakwihanganira ibikorwa bitajyanye n’imyemerere yaryo.”

Muri ayo mashusho,aba bageni bumvikanye baterana amagambo na Pasiteri ariko yanze kubumva ategeka ko abo bakobwa bazanye basohoka bakajya kure.

Yagize ati “Barasohoka cyangwa natse imodoka yanjye nigendere.” Gusa byarangiye asezeranyije aba bageni ariko ababambariye birukanwe nkuko Nairobi News dukesha aya makuru yabitangaje.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rwanda: umugabo ufite umugore utwite ari mu gihirahiro nyuma yo kujya mu mahanga agasambana

Amakuru mashya ku bukwe bwa Yannick Mukunzi n’umufasha we