in

Birasekeje: Umuryango wataye ibyo wari utunze byose ujya kwibera mu ishyamba

Umuryango wakoze ibidasanzwe maze wimuka aho wari utuye ubayeho neza maze werekeza mu ishyamba kubaho nkinyamaswa.

Uyu muryango ufite inkomoko muri Jamaica ariko wari utuye mu Bwongereza wimutse usiga imitungo yabo kugira ngo uture mu ishyamba ryo muri Gana.

Amakuru avuga ko umugambi wabo wo kwimuka waje igihe umugore w’uyu mugabo, Jerrel, yari amaze igihe afite inzozi zo kwimukira muri Gana. Byabatwaye amezi atatu yo kwimukira muri Gana maze bahitamo gutura mu ishyamba.

Uyu muryango wagaragaje ko bari barabeshywe kuri Afurika.  Urugero, abavandimwe bababwiye ko Afurika ifite amabandi, indwara n’inzara.  Nyamara baba mu mudugudu wa kure ukikijwe n’ishyamba, ariko nta kintu na kimwe babonye.  Uyu muryango uba mu ihema bavanye mu Bwongereza.  Bafite kandi igikoni cyo hanze gikozwe mu nkingi zicyuma ku buryo babaho nkimpunzi batikanga ko hari icyabagirira nabi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yatunguye umugore we wabyariye mu bitaro amushyira imodoka ihenze (Video)

Nizeyimana Mirafa wanyuze muri Rayon sport yasohoye impapuro ziteguza ubukwe bwe