Umugore wo mu gihugu cya Uganda witwa Mariam wabyaye abana 44 arahamya ko yifuza kongera kubyara abandi bana nibura batanu.
Nabatanzi Mariam wimyaka 41 yamavuko yavuze ko abana be bose ari umusaruro w’umubano we n’umugabo umwe, wamutereranye.Uyu mugore ukiri muto yatangaje ko yabyaye umwana we wa mbere afite imyaka 13 gusa, nyuma yo kugurishwa n’ababyeyi be bamushyingiye umugabo w’imyaka 57.
Ati: “Nabyaye inshuro 15. Nabyaye inshuro enye impanga. Ku mpanga byari kuba inshuro esheshatu, ariko bamwe barapfuye, bityo rero ni inshuro eshanu”.
Nubwo yahatiwe gushyingirwa afite imyaka 12, Mariam ntiyigeze yirengagiza gukundana cyane cyangwa kubyara abana benshi. Ati: “Niba nagize amahirwe yo guhura n’umugabo mwiza, nishimiye kubyara abana benshi kuko kubyara atari bibi. Kubyara ni impano iva ku Mana”.
Nabatanzi ntabwo yari azi ubuzima bwamutwaye, ariko yari azi umubare w’abana ashaka. Ati: “Nifuzaga kubyara abana barindwi gusa.”
Yavuze ko ashaka abandi bana batanu maze akazabita amazina ya barumuna be bapfuye. Nabatanzi yagize ati: “Imana yarabikoze, kandi inshuro ebyiri gusa, nari maze kubyara abana barindwi.”
Yagiye kwa muganga gufungisha urubyaro ndetse akoresha uburyo bwo kuringaniza imbyaro kugirango yirinde gusama, ariko byose byabaye impfabusa. Mariam yishimye ati: “Niba rero mfite umugabo usobanukiwe, nzabyara abana benshi”.