in

NdabikunzeNdabikunze

Birangiye Ariel Wayz avuze ikintu gikomeye akundira Juno Kizigenza kinamubangamira

Umuhanzikazi Ariel Wayz wagiye ugarukwaho cyane kubera umubano udasanzwe yagiye agaragaza n’umuhanzi Juno Kizigenza kuri ubu yahishuye ikintu amukundira ariko kikanamubangamira kurundi ruhande.

https://www.instagram.com/p/CVcpwcHNOZR/?utm_medium=copy_link

Uyu muhanzikazi Ariel Wayz yavuze ku kintu gikomeye akundira Juno, ariko kikaba na none ari nacyo kimubangamira kuri we.

Ati:”Ikintu kimbangamira kuri Juno Kizigenza ari too kind [kwitonda] cyane birambangamira.”

Akomeza agira ati: “Hari nk’igihe ankorera nk’ikintu nkavuga nti ese uyu muntu afite ikihe kibazo? Ariko nanone nibyo mukundira.”

Muri uyu mwaka kandi, ikintu Ariel Wayz atazibagirwa kuri Juno Kizigenza ni indirimbo y’amateka bakoranye.

Ibi abivuze mu gihe Juno yari amaze iminsi atangaje ko abangamirwa cyane mu mibanire ye na Ariel Wayz no kuba adakunda kwitaba telefone.

Ikintu ariko yahamije ko n’ubwo uwo muco Wayz ariwe uwufite kandi rimwe na rimwe iyo amucyeneye byihutirwa bishobora gutuma atamubona, ariko nawe adakunda telefone kuburyo ashobora no kuyisiga mu rugo mu gitondo, akazongera kuyitora nijoro.

https://www.instagram.com/ariel_wayz/p/CXS9x_QoqAs/?utm_medium=copy_link

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibimenyetso byakwereka ko umukobwa akiri ingaragu yifuza uwamutereta.

Rubavu: ikamyo igonze umumotari ahita yitaba Imana (Amafoto)