in

YEGOKOYEGOKO

Birangaye Ndanda yisangiye umukunzi we i Burayi

Nizeyimana Alphonse uzwi nka Ndanda mu minsi mike ishize yerekeje mu Bwongereza, aho yasanze umugore we mu rwego rwo gusangira iminsi mikuru no kurangiza umwaka barikumwe.

Icyakora nubwo yerekeje i Burayi  avuga ko atagiye gutura mu Bwongereza ngo asangeyo umugore we, ahubwo ahamya ko yagiye kumusura akazagaruka mu Rwanda.

Ku wa 8 Nyakanga 2021, nibwo Nizeyimana Alphonse Ndanda yasezeranye mu Murenge n’inkumi yari aherutse kwambika impeta.

Uyu musore yasezeranye nyuma y’igihe gito atangaje ko yahagaritse ibyo gukina umupira w’amaguru.

Nizeyimana Alphonse Ndanda uherutse gusezera umupira yabaye umunyezamu wakinnye mu makipe akomeye nka Rayon Sports, Mukura VS, AS Kigali n’ayandi.

Mu minsi ishize ni bwo hatangiye kwamamazwa Filime ‘Intandaro y’Ikibi’ yakinnyemo, icyakora avuga ko atari ibintu agiye kugira umwuga ahubwo yayikinnyemo ashyigikira inshuti ye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru nziza ku biyandikishije gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga mu mujyi wa Kigali

Abantu bakomeje gutangarira umukobwa w’ikizungerezi ufite ubwanwa budasanzwe(AMAFOTO).