Birahura neza neza: Dore imwe mu mico n’imyitware byawe bitewe n’ubwoko bw’amano ufite
Buri muntu wese aba afite uko ateye gusa na none nti habura uwo bahuje cg bateye kimwe, bityo nk’uko ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye bumwe mu bwoko bw’amano n’imyitwarire abafite ubwoko bahuriyeho bagira, tugiye ku garuka ku bwoko bune ari bwo: Egyptian foot, Greek foot, Roman foot ndetse na Square foot.
GREEK FOOT
Niba ino ryawe rya kabiri riruta ino rya mbere rinini (rigereranwa nk’igikumwe ku kuboko) ufite ubwoko bw’ikirenge cy’Abagereki.
Ku muntu wese ufite ubu bwoko bw’ikirenge, Ni umuntu uba uhanga udushya, ufata inshingano, kandi umurimo yerekejeho amaboko akawukorana imbaraga nyinshi yiturije.
Ni umuntu wumva abantu, akagira impuhwe cyane ndetse n’umuhate ku kintu agiye gukora cyose.
ROMAN FOOT
Niba amano yawe atatu ya mbere ari maremare gusumba abiri ya nyuma, ufite ubwoko bw’ikirenge cy’Abaromani.
Niba ugira ubu bwoko, uri umuntu usabana n’abantu cyane, uri umuntu wifitemo impano yo kuyobora wabera umuyobozi mwiza abo muri kumwe, uzi gushaka inshuti kandi ntabwo ukunze kwigana abantu ahubwo bo nibo bigana ibyo ukora.
EGYPTIAN FOOT
Niba ufite ikirenge aho amano yawe agendera ku murongo uva hejuru ugana hasi, ubufite ubwoko bw’ikirenge cya Egyptian.
Ku muntu wese ufite ubu bwoko bw’ikirenge, Ni umuntu ufunga umutwe cyane, agakunda ko ibitekerezo bye aribyo byiganza mu bandi, afata umwanzuro ukakaye ariko akaba umwizerwa mu rukundo.
Umuntu wese uteye gutya, akunze kuba afite umuhate wo gutera imbere no kubona akazi ke kagenda neza.
SQUARE FOOT
Niba amano yawe yose uko ari atanu areshya nta na rimwe risumba ayandi, ufite ubwoko bw’ikirenge cya Square.
Umuntu ugira ikirenge kimeze gutya, ni umunyu w’umwizerwa cyane, umuntu ufata umwanzuro aho bikomeye, ni umunyakuri kandi akunda gukora ibintu byose binyuze mu mucyo.