in

Birababaje:Umwarimukazi ufite uruhinja yashatse kwiyahura kubera impamvu ikomeye

Umwarimukazi w’imyaka 22 utuye mu karere ka Nyaruguru yatabawe agiye kwiyahura anyweye umuti w’imbeba nyuma yo kugirana amakimbirane n’umugabo we bivugwa ko ahora amutesha umutwe.

Amakuru aturuka mu baturanyi aho acumbitse mu mudugudu wa Miko, akagari ka Mariba, avuga ko uyu mwarimukazi wonsa umwana utarageza ku mwaka umwe w’amavuko, yashatse kwiyakura nyuma y’amakimbirane yagiranye n’umugabo babyaranye utuye mu karere ka Gisagara, wari waje kumusura, gusa ngo byabaye umugabo yatashye.

Umwe mu baturanyi yagize ati: “Afite umugabo babyaranye umutesha umutwe. Ata urugo rwe mu karere ka Gisagara, akaza akamuserereza. Uwo mugabo ni nk’aho afite ingo ebyiri. Muri iyo minsi yari ahavuye baserereye.”

Undi muturanyi avuga ko umugabo yari yaramubeshye ko ari ingaragu, Uwamahoro atungurwa no kumenya ko umugabo afite undi mugore, yaramaze kumutera inda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abagabo bamaze amashereka mu bagore babo abana inzara irabica

Ijambo rya mbere Captain Kagere Medie yagejeje ku bakinnyi