in

Birababaje:umukobwa muto arimo kurira ayo kwarika nyuma yo guterwa indobo n’umusore yahaye impyiko

Umukobwa w’imyaka 30 yagaragaye asuka amarira avuga ko yatawe n”umukunzi we yari yaritangiye akamuha impyiko ariko nyuma y”amezi 10 agahita amutera ishoti.

Colleen yavuze ko ubwo yari agize amahirwe yo guhindura ubuzima bw’umukunzi we mu myaka itandatu ishize, ntiyazuyaje kubikora.

Amakuru avuga ko ubwo bahuraga bwa mbere, Colleen yavuze ko umukunzi we yamubwije ukuri ko yarwaye indwara idakira kuva afite imyaka 17. Ibi bivuze ko yagombaga kuba kuri dialyse kandi ko impyiko ze zakoraga 5% gusa z’ubushobozi bwazo.

Yabisobanuye agira ati: “Nahisemo kwipimisha kugira ngo ndebe niba duhuza kuko ntashakaga kumubona apfa. ”

Barahuje kandi Colleen yamuhaye impyiko. Kubabaga byagenze neza kandi bombi barakize neza.

Icyakora, Colleen yavuze ko yamutaye nyuma y’amezi arindwi. Mu mashusho yashyize kuri TikTok, Colleen yasobanuye uburyo uyu wahoze ari umukunzi we yamubwiye ko agiye i Las Vegas mu birori byo gusezera ubusore hamwe n’abasore bamwe bo mu itorero rye.

Muri icyo gihe, Colleen yari mu bizamini bye kandi yizeraga byimazeyo umukunzi we, nuko ntiyabyitaho. Nyuma yaje kwiyerekana mu muryango we yemera ko yamubeshye.

Ati: “Habayeho gutongana kwinshi, nyuma amaherezo naramubabariye muha amahirwe ya kabiri”. Ariko nyuma y’amezi atatu, uyu musore yataye Colleen abimubwiye kuri terefone.

Yavuze ko yagize ati: “Nitudashaka abandi, Imana izaduhuriza hamwe amaherezo. ”

Colleen yavuze ko gutandukana kwe n’uyu musore kwamugoye ndetse akaba yicuza kuba yaramugiriye neza ariko umukunzi we akamuhemukira bkomeye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakurukazi wa Fine FM uherutse gukorera amabara mugenzi we yafashe icyemezo cya kigabo

“Aho kugirango nzakubite umuntu ingumi nza sezera “Ibyo Haruna niyonzima yavuze biteye agahinda