in

Birababaje:Umugeni yanyereye ari mu bukwe bimuviramo urupfu

Umugeni wo muri Israel yanyereye agwa igihumure maze nyuma y’iminsi mike ahita yitaba Imana.Ku wa gatatu, ikigo cy’ubuvuzi cya Soroka i Beersheba cyatangaje ko umugeni w’imyaka 34 waguye mu bukwe bwe mu majyepfo ya Isiraheli aho byaje kumuviramo urupfu.

Uyu mugore, w’umuganga utaravuzwe izina, yagize ikibazo cy’umutima muri ibyo birori.Umugabo we na benshi mu bashyitsi na bo bari abaganga. Bagerageje kumuha ubuvuzi amaze kugwa biba ibyubusa. Yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Soroka aho yari yarahawe akazi, akaba yari amaze iminsi 9 amerewe nabi, ariko abaganga ntibashoboye kumukiza kuko yaje kwitaba Imana.

Umwe mu baganga wamuvuraga yabwiye Channel 13 ati: “Twamujyanye mu bitaro bya Soroka, tubona umukobwa ukiri muto wambaye umwenda w’ubukwe muri ubwo buryo ni kimwe mu bintu bibi cyane nabonye mu gihe cyanjye nk’umukorerabushake .”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wowe uteye nk’igisabo! – Umutoma umuhanzi Emmy yateye umugore we

Kigali:bagiye gufata umurambo w’umwana wabo basanga watwawe n’abandi(Video)