in

Birababaje :Umusore mwiza ukomerewe cyane||yarihebye yumva ko agomba gutegereza akipfira.

Umusore witwa Hagenimana Ezechiel ukomoka mu ntara y’iburasizuba yarihebye cyane  nyuma y’uburwayi bw’umutima bwamufashe bukamutera gutakaza uburyo yavugaga nyuma yo kuva muri coma ndetse akabura n’uburyo bwo kwivuza.

Muri Nyakanga 2020 nibwo uyu musore yarwaye mu buryo butunguranye, aho yajyanwe kwa muganga yaguye muri coma,abaganga bo mu bitaro by’Umwami Faisal nibo bemeje ko arwaye indwara y’umutima kandi ko agomba kubagwa.Uyu musore utabasha kuvuga neza ,atangaza ko yabanje kuba umwarimu  nyuma atangira gukora muri VSO RWANDA , aho yabandikiye akabasaba ubufasha ,gusa ngo bamusubiza ko nta bufasha bamuha.Kuri ubu kwa muganga bamubwiye ko kugirango akire bizasaba ko ajyanwa mu Buhinde kuvagwa umutima.Ministeri y’Ubuzima ikaba yaramwemereye ubufasha bwo kuzamuha itike y’indege no kwishyura imiti ariko ibindi byose ,birimo uburyo bw’imibereho n’umurwaza bakazabyishyurira nk’uko umurwaza we Ndikumana Marcel banakoranye ndetse umuba hafi yabitangarije Ukwezi TV.

Yaboneyeho no gusaba uwaba afite umutima w’impuhwe ko yanyuza inkunga ye kuri numero +250783086058 ibaruye kuri Ndikumana Marcel.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Sobanukirwa impamvu itangaje ituma abagabo bose bahita bagwa agacuho bagasinzira iyo bamaze gutera akabariro.

Platini ahishuye uko afashwe n’umugore we mu kwezi kwa buki.