Umurwayi yishe umuforomokazi ukomoka muri Kenya kuri uyu wa Kabiri ushize amuteye icyuma bimuviramo urupfu muri Carolina y’Amajyaruguru, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwo yari arimo gusoza akazi ku kigo cyita ku barwayi bo mu mutwe .
June Onkundi, wakomokaga mu Ntara ya Kisii akaba yarakoraga akazi k’ubuforomo mu mujyi wa Durham, yahuye n’urupfu rwe nyuma yo guterwa icyuma n’umurwayi wo mu mutwe yari arimo kwitaho, ahita apfa.
Ukekwaho kuba umwicanyi, James Gomes, w’imyaka 47, wavuzwe na televiziyo yo muri ako gace nk’umugizi wa nabi ukekwaho kuba yaramaze imyaka irenga kimwe cya kabiri cy’ubuzima bwe muri gereza, bivugwa ko yari arekuwe vuba aha nyuma yo gufungwa igihe azira ibindi byaha.
Televiziyo yo muri ako gace ka Raleigh, ABC 11, yavuze ko nyakwigendera yari “umubyeyi, umugore, mushiki , mubyara, n’umuforomo w’indwara zo mu mutwe warangwaga n’urukundo, wagiye hakiri kare mu gihe yakoraga neza ibyo yakundaga.”
Ibi byabereye mu kigo cyita ku barwayi bo mu mutwe kizwi ku izina rya Freedom House Recovery Centre aho abapolisi bahamagariwe gutabara mu bihe byihutirwa ariko bahageze basanga umuforomo ukomoka muri Kenya yamaze kwicwa.