in

Birababaje: umukecuru yirukanwe mu nzu nyuma yo kubura ubukode||aratabaza

Mukandereye Beatrice n’umuryango we w’abantu bane basohowe mu nzu bakodesha mu Kagari ka Karambo mu Murenge wa Gatenga kubera kubura amafaranga y’ubukode none babuze aho berecyeza kuko n’ubundi nta mikoro bafite.

RADIOTV10 yatangaje ko uyu mubyeyi w’imyaka 56 yari asanzwe acumbitse we n’abana be n’umugabo w’imyaka 68, asanga bashyizeho ingufuri.Mukandereye Beatrice uvugana ikiniga, yabwiye Umunyamakuru ko yaraye hanze nyuma y’uko nyiri inzu abakingiranye.

Ati “Nari nabuze aho nerecyeza, nashatse kugenda ndeba abana numva ntabasiga, numva ntasiga umutware wanjye…”

Uyu mucyecuru avuga ko ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwigeze kubemerera kububakira ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.

Avuga ko ubuyobozi bwari bwatangiye inzira yo kububakira i Rusheshe mu Murenge wa Masaka, bakanabaha isakaro ariko ko byarangiriye aho.

Ati “Nagira ngo rero Leta y’Ubumwe yongere indwaneho mbashe kubona aho mba ndeke kwangara ndi umucyecuru.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatenga, Emmanuel Mugisha avuga ko iki kibazo bagiye kukitaho mu buryo bwihuse.

Yagize ati “Ibyo ari byo byose ntabwo umuturage yarara hanze, ubwo amakuru yari ataramenyekana ariko iyo ikibazo nk’icyo kigaragaye umuturage turamukodeshereza.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Reba impamvu abantu bashobora kumatana bari mu gikorwa cyo gutera akabariro n’icyo bakora bibaye.

Rayon Sport FC yihanije ikipe ya Police FC ifata umwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona y’u Rwanda (Amafoto)