Umubare w’abantu bamaze guhitanwa n’imvura nyinshi yaguye mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Brazil ikomeje kwiyongera aho kuri uyu wa mbere bageze kuri 40.
Perezida wa Brazil, Luiz Inacio Lula da Silva yasuye agace kibasiwe,avuga ko amazu adakwiriye kongera kubakwa ahantu hari ibyago byo gucika kw’inkangu cyangwa imyuzure.
Abayobozi bo mu ntara ya Sao Paulo kuri uyu wa mbere bavuze ko hari abandi bantu 4 bapfuye biyongera kuri 36 bari bapfuye ku munsi wari wabanje.
Iyi mvura kandi yibasiye utundi duce nka Ilhabela, Caraguatatuba na Ubatuba,aho hari n’uwo yakomerekeje nkuko Guverinoma ya Sao Paulo yabitangaje.
Abarega 2000 bakuwe mu byabo niyi mvura ya milimetero 600 yateye iyi leta ikize ya Brazil.