Ni byinshi byagiye bigaragara bituma bamwe mu bakundana bacana inyuma, gusa hari zimwe mu mpamvu zikomeye zisigaye zitera bamwe mu bakobwa guca inyuma abakunzi babo.
1.Agahararo:
Bamwe mu bakobwa batendeka abahungu kubera guharara cyane kuko ashobora kuba akundana n’umuntu ejo yabona undi wateye imbere nawe agahita yifuza gukundana nawe kandi wawundi ntamuhakanire ko batakiri kumwe ahubwo agakomeza akamubeshya ko amukunda kugira ngo nawe atamutakaza.
Usanga abakobwa bakora mwene ibi baba bahuzagurika mubyo bakora byose. Ibi byose twabibutsa ko bijyana ni miterere y’umuntu ku giti cye gusa bidakwiye gushingirwaho ubigira urwitwazo rwo gutuma uca inyuma uwo muri kumwe mu rukundo.
2.Kuba nta rukundo asanzwe yigirira:
Iki ni kimwe mu bibazo byugarije abantu benshi muri rusange kuko usanga abakobwa b’iki gihe batakigira urukundo nyarwo. Ahura n’umuntu bakemeranya gukundana ejo yahura n’undi nawe akamwemerera urukundo. Benshi rero ntibaba banibuka ko bafite abakunzi ahanini kubera ikibazo cy’urukundo rwabaye ruke muri bo.
3.Gushaka ibyamirenge (ibintu na mafaranga):
Abenshi mu bakobwa hari igihe baba bafite abakunzi ariko ugasanga batanyurwa nibyo babaha cyangwa se babakorera, bagahitamo gushaka abandi kugira ngo bahabwe bya bindi babuze ku ruhande.Ibyo rero barabikora kandi akaguma akakubwira ko mukiri kumwe kugira ngo nawe ukomeze umumenyere ibyo usanzwe umuha kandi na wawundi akamukomeza.