in

Bimuwe igitaraganya mu manegeka bajya gutuzwa mu manegeka yisumbuye kuyo bimuwemo

Bamwe mu baturage bo mu miryango irenga 40 bo mu karere ka Karongi, bimuwe mu manegeka bari basanzwe batuyemo, barashinja akarere kubatuza mu manegeka yisumbuye kuyo bimuwemo.

Aba ni abaturage bimuwe mu manegeka, Leta ijya kubatuza ku mudugudu wa Gatoki, akagari ka Gasura ho mu murenge wa Bwishyura.

Iyo uganira n’aba baturage bakubwira ko babayeho mu buzima bwo gusembera mu gihe cy’imyaka isaga 5, dore ko ubwo bakurwaga mu manegeka Leta yabakodeshereje imyaka 2, noneho nyuma irabatuza, none nyuma y’imyaka 2 yabasabye kwimuka aho yari yarabatuje ibakodeshereza ukwezi kumwe.

Mukamana Beatha, watujwe muri uyu mudugudu wa Gatoki ni umwe mu bahamya ko amaneka batujwemo na Leta muri uyu mudugudu aruta ayo bimuwemo.

Ati “Batuvanye mu manegeka ahitwa mu Gisuma batubwira ko bagiye kudutuza aheza none badutuje mu manegeka aruta ayo twari dusanzwe dutuyemo.”

Akomeza avuga ko nta gihe kinini giciyemo Ubuyobozi buje kubasaba kwimuka bubatunguye, basabwa kuba bagiye gushaka aho bakodesha, ndetse Akarere kabishyuriye ukwezi kumwe bakaba bakomeje kwibaza aho bazerekeza nigushiramo, kuko ntaho bavana ngo bazabashe gukomeza kwikodeshereza.

Nyiranzayirwamda Marceline ati “Batwimuye mu manegeka, batuzana muyandi none barimo kudukodeshereza, aho batujyanye turimo kwicirwayo n’inzara kuko twagiye gukodesha kure y’aho twabasha gusoroma utuboga.”

Aba baturage bakomeza bavuga ko babayeho mu buzima bugoye, kuko n’ubuyobozi butabasha kubaha ku mafaranga y’inguzanyo zo kwiteza imbere bababwira ko ari inzererezi, kubera kubaho bahora bimuka aho batuye, bagasaba ko nabo bagafashijwe nk’abandi banyarwanda.

Kuri Bimenyimana Thomas wimuwe muri uyu mudugudu yari yatujwemo avuga ko ntaho bari, kuko bakomeza kuzererana abana, abagore n’inkono birimo gutuma barara ubusa bya hato na hato.

Akomeza ahamya ko kuba aha batujwe harajemo amanegeka, byatewe n’inyigo yakozwe nabi, ahamya ko aha batujwe na Leta babayeho nabi kuruta uko bari basanzwe batuye.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi w’agateganyo, Niragire Theophile avuga ko aba baturage babimuye ngo harengerwe ubuzima bwabo, ko nibamara kongerera ubushobozi aya mazu bazayagarukamo.

Ati “Mu bihe bishize twahuye n’ibiza bituma n’ahantu hatari amanegenda hagenda hayajyamo, ndetse kubera ubushobozi buke bwari buhari ariya mazu hari iby’ingenzi atari yabonye ubwo yubakwaga, ni nabyo turimo gushaka kubanza gukemura ngo amazu tuyakomeze abaturage babone kuyagarurwamo.”

Akomeza avuga ko aba baturage Leta izakomeza kubakodeshereza kugeza aya mazu amaze gusanwa bakayagarurwamo.

Uyu mudugudu wa Gatoki wari waratujwemo imiryango 46, kuri ubu imiryango 2 gusa niyo iwusigayemo kuko indi 44 yose yasabwe kwimuka vuba na bwangu.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ntiwabonamo Ruhango! Uturere 10 twa mbere mu Rwanda dufite abantu benshi bize amashuri yisumbuye ‘Secondary’

Bazayihesha ibikombe: Abazamu babiri bakina mu ikipe imwe yo mucyaro hano mu Rwanda bahamagariwe icyarimwe mu makipe y’ibihugu byabo -AMAFOTO