Ntibikunze kubaho cyane niyo bibaye bamwe bavuga ko ari nka filime ko abashakanye bapfira rimwe, gusa i Musanze ho byabaye aho umusaza yapfiriye rimwe n’umukecuru we babanaga.
Ibi byabereye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Musanze aho uyu mukecuru yapfuye nyuma y’isaha imwe umusaza biyemeje kubana akaramata yitabye Imana.
Ubuyobozi bw’Akagari ka Rwambogo mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze bwemeje ko Umusaza witwa Kaberuka Dismas w’imyaka 79 y’amavuko yitabye Imana aguye mu Bitaro bya Ruhengeri.
Bemeje kandi ko n’umugore we witwa Ayinkamiye Euphrasie w’imyaka 76 na we yahise amukurikira nyuma yo kumva iyo nkuru.
Muzehe Kaberuka yitabye Imana saa kumi n’ebyiri zo kuri iki cyumweru tariki 2 Mata 2023 naho Mukecuru we yitaba Imana saa moya z’umugoroba.