in

Billy Woods Yagarukanye “Golliwog” – Album Isesengura Ubwoba, Amateka n’Ubuzima bw’Abirabura

Umuraperi w’Umunyamerika Billy Woods, umwe mu bahanzi bazwi cyane mu njyana ya hip-hop y’underground, aragarukanye album nshya yise Golliwog, izajya hanze ku itariki ya 9 Gicurasi 2025. Iyi ni album ye ya mbere nk’umuhanzi wigenga mu myaka itanu ishize, ikaba ikubiyemo ibitekerezo bikomeye ku mateka, ubwoba, ubuzima bw’Abirabura n’ubusizi buhanitse.

Iyi album izaba igizwe n’indirimbo 18, harimo iyo yamaze gusohoka yitwa Misery, yakozwe na Kenny Segal. Izindi ndirimbo zakozwe n’abatunganya umuziki bakomeye nka The Alchemist, EL-P, DJ Haram, Shabaka Hutchings n’abandi. Harimo kandi n’abahanzi batandukanye barimo ELUCID, Bruiser Wolf, Despot, na Yolanda Watson.

Billy Woods yatangaje ko igitekerezo cy’iyi album cyaturutse ku nkuru yanditse akiri umwana w’imyaka icyenda, yavugaga ku gikinisho cya kera cyitwa golliwog, gifite isura y’ivangura ry’amoko. Icyo gikinisho cyamukomerejeho, maze abibyaza igitekerezo cy’iyi album y’ingenzi.

Billy Woods wagarukanye Album nshya yise “Golliwog” Isesengura Ubwoba, Amateka n’Ubuzima bw’Abirabura

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Pitchfork.com, Golliwog izaba ishingiye ku bitekerezo bikomeye bijyanye n’ubwoba, urwenya rubi (dark humor), ibibazo by’imibanire, n’ubuzima bw’Abirabura mu mateka ya Amerika, bikozwe mu njyana ya hip-hop isesenguye kandi y’umwimerere.

Billy Woods azatangira urugendo rw’ibitaramo byo kwamamaza Golliwog mu bihugu bitandukanye birimo u Bwongereza, u Budage, u Buholandi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iyi album yitezweho kugira uruhare rukomeye mu gusobanura ubuzima bw’abimukira n’Abirabura babayeho mu isi ikomeje kugaragaramo ubusumbane n’ivangura.

Abakunzi b’uyu muhanzi n’abumva injyana ya hip-hop y’imbitse biteze ko Golliwog izaba ari kimwe mu bihangano bikomeye bya 2025, bikomeza umurongo Billy Woods asanzwe azwiho wo gukora umuziki ufite icyo usobanura.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rutsiro FC yahagaritse umutoza mukuru Gatera Musa n’umunyezamu Matumele Monzobo Arnold

FERWAFA na RPL bahuriye mu nama idasanzwe yo kunoza imigendekere ya Shampiyona