Umugabo n’umugore bari bazi ko bagiye kubyara umwana umwe kandi ari na we bucura birangira babyaye batanu icyarimwe.MEGAN Hulen n’umugabo we Joshua batuye mu gace kitwa Minot,muri USA ubwa mbere babyaranye abahungu babiri; Harimo Yakobo w’imyaka irindwi ndetse na Matayo w’imyaka ibiri.igihe bahisemo kugerageza kubyara undi mwana bari bizeye kubyara umwana w’umukobwa cyane ko abahungu bari bamaze kuba babiri. Babwiwe n’umuganga ubwo bajyaga muri ultrasound nyuma y’ibyumweru birindwi bamenye ko batwiteko bashobora kuba batwite abana benshi nawe atarimo kumenya umubare neza.
Megan yavuze ko yagize ubwoba bwinshi akibimenya., yagize ati: ‘njyewe n’umugabo twari twarapangiye umwana umwe none aba bana bose bazajya he kandi ibi bizagenda bite?’ baje kubyakira ndetse baranategura rwose, Nubwo bari bafite ibibazo ndetse n’ubwoba, aba bana mu mivukire yabo ntibagoranye kuko mu minota ine gusa bose bari bamaze kuvuka. Byabaye nk’ibitangaje kubyara abana batanu bose icyari mwe.