in ,

Bidatinze Umuhanzi The Ben ashobora gukora Ubukwe bw’akataraboneka

Mugisha Benjamin wamamaye mu muziki nka The Ben na Miss Uwicyeza Pamella baba bagiye kurushinga nyuma y’amezi umunani, The Ben yambitse impeta Miss Pamella mu muhango wabereye mu birwa bya Maldives.

The Ben nyuma yo gutera intambwe nshya imuganisha ku kubana n’umukunzi we Uwicyeza Pamela nyuma y’uko yemeye kuzamubera umugore, amakuru aravuga ko ubu ikigezweho ari ubukwe ndetse no gusezerana biganisha ku kubana.

Amakuru dukesha INYARWANDA aravuga ko ubukwe bwa The Ben na Miss Pamella bwegereje, ndetse mu minsi ya vuba imihango yose ijyanye nabwo yamaze gutegurwa ndetse n’imiryango yabo ikaba yarateranye.

Miss Uwicyeza Pamella, umukunzi wa The Ben atuye mu Rwanda mu gihe The Ben we atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse amakuru avuga ko mu gihe cya vuba The Ben azaba ari mu mujyi wa Kigali mu kunoza ibijyanye n’ubukwe.

The Ben uherutse gushyira hanze indirimbo yakoranye na Diamond Platnumz yateje impaka bamwe bavuga ko Diamond Yaba yarayibye The Ben ariko aza gutangaza ko ariwe wabishatse kugirango indirimbo imenyekane cyane.

Written by NUNANA Omegaboy

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Igishushanyo k’intare cyatumye abaturage bava mu byabo barahunga

Bibaho gake: umugore yahishuye impamvu atarongorwa n’umugabo ufite akazi (Video)