in

Bidateye kabiri The Ben na Pamella umubano wabo utangiye gucyemangwa nyuma y’aho Pamella atagikurikira The Ben kuri Instagram

Uwicyeza Pamella uherutse kwambikwa impeta na The Ben yaretse gukurikira ku rubuga rwa Instagram umugabo we mu mategeko Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben kandi bombi bari basanzwe bakurikirana.

Icyemeza ibi byose ni uko iyo ugiye kureba abantu uyu mukobwa akurikira kuri uru rubuga, ushaka mo izina ry’umugabo we The Ben ukaribura.

Gusa The Ben we aracyakurikira umugore we Uwicyeza Pamela ku rubuga rwe rwa Instagram asanzwe akoresha.

Aba bombi ku itariki ya 31 Kanama nibwo basezeranye kubana akaramata, umuhango wabereye mu murenge wa Kimihurura.

Kuri ubu ntiharamenyekana niba umubano waba urimo agatotsi cyangwa Pamella yabikoze kubw’indi mpamvu.

Kuri uyu munsi nibwo The Ben yagaragaje ko yapfumuye izuru ry’iburyo.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

IFOTO Y’UMUNSI: Perezida wa FERWAFA asohoka mu modoka ye y’umuzinga

Chiffa wakundanaga na Yvan Buravan yagaragaye arimo kuririmba indirimbo ya YB mu buryo butangaje (video)