Umuhanzikazi Beyonce wamenyekanye cyane ku isi yose kubera indirimbo zitandukanye yahimbye zigakundwa cyane ndetse n’ibitaramo bitandukanye yakoreye hirya no hino ku isi bigatuma yigarurira imitima y’abantu benshi akegukana atyo umubare w’abafana mwinshi, ku munsi w’ejo yashyize hanze ifoto ye ari kumwe na Jay Z yatunguye abatari bake kubera isura ye nshya.
Nkuko tubikesha hollywoodlife, iyi foto ya Beyonce na Jay Z yafotowe ubwo aba bombi bari mu biruhuko mu mujyi wa New York aho Beyonce anateganya kuzizihiriza isabukuru ye y’amavuko. Abantu benshi babonye iyi foto ya Beyonce batunguwe cyane n’isura nshya ye bavuze ko igaragara neza cyane nta mukorogo ( make up ) yisize. Gusa hollywoodlife ikomeza ivuga ko hari n’abanzi ba Beyonce bagiye bayivugaho amagambo mabi cyane yo gukomeretsa ndetse no gusenya Beyonce.