Abantu benshi ku Isi bakunze kwishyiraho tattoo kubera ko bazikunze cyangwa se bazibonye kubandi bantu gusa ubundi tattoo ishyirwaho kubera impamvu ronaka mbese kugira ngo ijye ikwibutsa icyo kintu wayishyiriyeho.
Abahanga bemeza ko tattoo abanyarwanda bakunze kwita tatuwaje igira ingaruka mbi nyinshi ku mubiri w’umuntu harimo nko kurwara kanseri ndetse n’indwara z’uruhu, iz’amagupfwa, umwijima,ibihaha ndetse n’indwara z’impyiko izi akaba ari indwara zishobora kugira ingaruka mbi ku mubiri wawe bitewe no kwishyiraho tattoo.
Gusa abahanga bagira inama abantu bamaze gufata umwanzuro wo gushyiraho tatuwaje ko bagomba gushaka abantu binzobere mu gushyiraho tatuwaje kugira ngo babikore neza batagize ibindi bintu bangiza.
Abahanga kandi bakomeza bagira inama abifuza gushyiraho tatuwaje ko ari byiza kumenya ingaruka zibamo kugira ngo hato nibagira ikibazo gitewe nazo bitazabatera ikibazo.