Benshi mwakunze filime yakinnyemo: Umukinnyi wa Filime wamamaye kubera ubugufi bwe yitabye Imana nyuma y’igihe ari muri koma.
Umukinnyi wa Filime Paul Grant wamenyekanye muri filime ‘Harry Potter’ yapfuye ku myaka 56 nyuma y’iminsi yari amaze ari muri koma.
Ku wa Kane tariki 16 Werurwe nibwo Grant yasanzwe hafi ya gariyamoshi i Londres yaguye, ahita ajyanwa kwa muganga.
Amakuru dukesha Sky news avuga ko Grant wari waguye muri koma yaje kwitaba Imana nk’uko byatangajwe n’umukobwa we, Sophie Jayne Grant.
Kugeza ubu ntiharamenyekana ikihishe inyuma y’urupfu rwa Grant usize abana batatu n’abuzukuru.
Yagaragaye muri filime zakunzwe nka ‘Harry Potter’, ‘Star wars’ yahuriyemo na Liam Neeson, ‘Goblin Corps’ n’izindi.