in

Benshi bumiwe bumvise uwatoraguye amafaranga menshi agahita ayasubiza

Abantu batandukanye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga batangajwe n’umutima udasanzwe w’umugore wo muri USA bivugwa ko yatoraguye amadorali menshi yari mu ntebe yari yahawe ku buntu bikarangira ayasubije nyirayo.

Vicky Umodu umugore utuye muri Calfonia ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika akimara guhabwa intebe ku buntu, yavumbuye amadorari 36.000 yari ahishe muri imwe muri izo ntebe.

Uyu mugore akimara kubona aya madorari yahise yihutira kuyasubiza ba nyiri izi ntebe mu maguru mashya gusa abenshi bahise batangazwa n’iki gikorwa cy’uyu mugore.

Ku italiki 1 Kamena nibwo uyu mugore yasobanuriye Televiziyo yitwa ABC7 uburyo yabonyemo ayo mafaranga.

Yagize ati“Nabwiye umuhungu wanjye nti“ ngwino, ngwino! mvuza induru nti ni amafaranga! Ngomba guhamagara nyirayo.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Igisubizo cya Zaba Missedcall ku wo yahitamo hagati ya Miss Cadette na Miss Lynda abaye asabwe guhitamo umwe (video)

Bwa mbere Umuhanzi Safi Madiba avuze ku rukundo rwe