Umunyafuransa Benjamin Mendy, wahoze ari myugariro wa Manchester City, yatsinze urubanza yareze iyi kipe aregera imishahara ingana na miliyoni 11 z’amapawundi, atari yarahawe mu gihe yari afunzwe, ashinjwa ibyaha byo gufata ku ngufu.
Mendy yari amaze igihe mu gihirahiro nyuma yo gushinjwa ibyaha birimo gufata ku ngufu abagore batandukanye. Icyakora, urukiko rwanzuye ko ari umwere muri ibyo byaha byose, bituma aregera ikipe ya Manchester City kugira ngo imwishyure imishahara ye yari yitezeho mu gihe cyose yari mu maboko y’ubutabera.
Uyu mukinnyi, w’imyaka 29, yigeze kuba umwe mu bakinnyi bafite agaciro kanini mu ikipe ya Manchester City, akaba yari yaratanzweho miliyoni 52 z’amapawundi ubwo yavaga muri Monaco mu 2017. Nyuma yo kuregwa no gufungwa, Mendy yasubitse amasezerano ye na City, aho yari atarabona ibyo yemerewe by’umushahara w’igihe cyose yari afunze.
Urubanza rwarangiye Mendy atsindiye miliyoni 11 z’amapawundi, nk’uko byemejwe n’inzego z’ubucamanza. Kugeza ubu, Mendy amaze kubona indi kipe yo gukinira mu Bufaransa, aho ubu akinira ikipe ya Lorient.
Uru rubanza rwagize ingaruka nyinshi ku mwuga wa Mendy, kuko inyungu ze zo gukina yari yitezweho mu Bwongereza zasubitswe ndetse no kugerageza kugarura icyizere mu bakunzi b’umupira w’amaguru biracyari urugendo rutoroshye.