Basore mwese mukureyo amaso yarafashwe! Nyambo ari mu munyenga w’urukundo n’umuhanzi.
Mu mashusho yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranya mbaga, umukinnyi wa filime Nyambo Jessica yagaragayemo yahuje urugwiro n’umusore witwa Molan Manzi.
Aba bombi bari bahuje urugwiro barimo baririmba indirimbo y’uyu musore ukizamuka mu muziki, baririmbaga indirimbo ye yitwa “Nuyu”.
Benshi cyane bakomeje kuvuga ko aba bombi baba bari mu rukundo bitewe n’uburyo bakunze kuba bahuje urugwiro ndetse bakaba ari inshuti cyane.
Ndetse benshi bavuga ko aba bombi bakundana mu buryo bw’ibanga kuko bombi batarabyemeza, gusa bamwe bemeza ko ari bimwe by’abastari baba badashaka abamenya ko bari mu rukundo.