Abagore n’abakobwa bafite uburyo bwinshi bakoresha kugira ngo bigarurire umutima, ubushobozi n’ibitekerezo bw’umusore cyangwase umugabo bifuza.
Ubusanzwe, abagabo n’abasore akenshi nibo bizwi ko ari ababeshyi, gusa abakobwa bo iyo hari ushaka kukubeshya, we abikora neza cyane ku buryo kumuvumbura byakugora kuko bo bakoresha amayeri menshi atandukanye.
Uyu munsi Yegob twifuje kubasangiza intwaro y’ingenzi umugore akoresha kugira ngo abashe kwigarurira umutima w’umusore kugira ngo amukureho icyo amushakaho.
“Amarira atari ayanyayo” Ubusanzwe abakobwa n’abagore bagira amarangamutima yoroshye, bityo rero biraborohera kuzana amarira. Rero hari bamwe bakoresha ayo marira kugira ngo babashe gutuburira abahungu.
Urugero iyo ufashe umukunzi wawe ari kuguca inyuma, umukobwa ahita arira, kugira ngo agutere impuhwe ku geza aho akwereka ko nawe wamubabaje.
Hari igihe kandi ubwira ikintu umukunzi wawe, yaba atagishaka agahita arira nta kindi kintu abaye ahubwo ashaka kukwereka ko atakishimiye.
Rero ku basore, ntabwo ari byiza kwizera umuntu ushingiye ku marira, ahubwo kugira ngo umwizere, uzarebe ibikorwa akora udashyizemo ku marangamutima.
Ariko hari amarira aba ari ayanyayo, amarira ukwiye kwitondera ni ayo umukobwa yiriza cya gihe ari mu makosa cyangwa igihe hari icyo ari kugusaba.
Ivyo ni ivy’ukuri cane gose amarira ntiyam asigura amarangamutim cnk urukundo rwinshi