Basanze bayagerereje! Abasore bize amayeri mashya yo kwiba bafatanywe miliyoni 4 bari bibye umukire wari wayarase mu modoka ye.
Abasore babiri bafatanywe miliyoni 4 Frw muri miliyoni 4,5Frw bakekwaho kwiba mu modoka y’uwari wayiparitse mu muhanda.
Ubu bujura bwabereye mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, bakayiba babanje kumena ikirahure cyayo.
Aba basore umwe afite imyaka 30 y’amavuko, bafashwe mu masaha y’umugoroba wo ku wa Mbere tariki 03 Nyakanga 2023 saa moya.
Bafashwe nyuma y’uko Polisi yari yahawe amakuru n’uwari wibwe, wavugaga ko abantu bataramenyekana bibye miliyoni 4,5 Frw bamennye ikirahure cy’imodoka ye yari yaparitse mu muhanda ubwo yari agiye guhemba abakozi bamwubakira inzu.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye yemeje amakuru yifatwa ry’abo basore.
Aba basore bahise bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Runda kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha cy’ubujura bakurikiranyweho, mu gihe amafaranga bafatanywe yasubijwe nyirayo.