in

Basanze barebana: Inkuru y’inshamugongo yatashye mu batuye muri Gisagara aho Umwana na nyina basanzwe mu nzu bapfuye nyuma yo gusurwa n’umusore wo mu muryango

Umwana na nyina basanzwe mu nzu bapfuye nyuma yo gusurwa n’umusore wo mu muryango.

Abapfuye ni Nyirabavakure Vestine w’imyaka 61 n’umuhungu we Tuyihorane Jean w’imyaka 28.

Abo bombi basanzwe mu nzu bapfuye, harakekwa ko bishwe n’umusore wo mu muryango wari wabasuye.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Samudahe, Akagari ka Cyamukuza mu Murenge wa Ndora ho mu Karere ka Gisagara.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndora, Nsanzimana Théoneste, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko aya makuru bayamenye mu gitondo maze bakiyambaza RIB, aho yahise itangira n’iperereza.

Imirambo yabo yoherejwe ku Bitaro bya Kibilizi kugira ngo ikorerwe isuzuma ikizava mu isuzuma ni cyo kizagaragaza ukuri.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ni amahano: Umwarimu yahagaritswe igitaraganya nyuma yo koherereza abanyeshuri amafoto y’ubwambure bwe

Inkuru nziza: Wibazaga uko wabigenza hari aho bagusabye Diplȏme yawe kandi warayitaye? Reba uko wasaba icyangombwa kiyisimbura byihuse