The Ben na Uwicyeza Pamella bishimiye kwibaruka imfura yabo, umwana w’umukobwa wavukiye mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi mu ijoro ryo ku wa 18 Werurwe 2025. Uwicyeza Pamella yabyariye mu bitaro bya Edith Cavell nyuma yo kugerayo agiye kwipimisha, ariko abaganga basanga yenda kubyara bahita bamugumana kugeza abyaye neza.
Uyu mwana wavutse mu muryango w’aba bombi bamwise Mugisha Paris. Mu gitaramo The Ben aheruka gukorera i Bruxelles, yari yatangaje ko ategereje umwana w’umukobwa kandi yifuza kumuha izina rifitanye isano n’Ibihugu by’i Burayi, nk’ikimenyetso cy’igihango afitanye n’icyo gice cy’isi.
The Ben na Uwicyeza Pamella basezeranye imbere y’amategeko ku wa 31 Ukwakira 2022, nyuma y’uko The Ben yamwambitse impeta y’urukundo mu Ukwakira 2021. Nyuma y’ibi, ku wa 15 Ukuboza 2023, The Ben yasabye anakwa Uwicyeza Pamella, maze ubukwe bwabo bubaho ku wa 23 Ukuboza 2023, ibirori byabereye mu Rwanda.