Zari The boss lady wakanyujijeho na Diamond Platinumz bakaza gutandukana babyaranye abana babiri, yifatiye ku gahanga abavuga ko ashaje atagakwiriye kujya mu rukundo n’umusore bacudikanye muri iyi minsi.
Ati “Murekere kuvuga ku bantu. Bamwe muri mwe bakobwa mwirirwa musambana n’abagabo bubatse bakabakoresha nk’udukingirizo.”
Zari akomeza avuga ibiba nyuma yo kuba koresha nk’udukingirizo, ati: “Nyuma yo gukoresha agakingirizo umugabo akajugunya mu kimoteri, ni ko bamwe muri mwe mumeze.”
Zari akomeza avuga ko nubwo ashaje ariko na none Shakib Lutaya bacudikanye muri iyi minsi atamwitesha, kuko ngo uyu musore ashaka umugore ushaje utarakoreshejwe nk’agakingirizo.