Mu gihugu cya Ghana hakomeje kuvugwa inkuru y’umupolisikazi ukomeje kwigarurira imitima ya bamwe mu bagabo baho bitewe n’imiterere ye ndetse bamwe bakifuza ko bakora amakosa maze akaba ari we ubafunga.

Aba bagabo nk’uko ibinyamakuru byo muri Ghana bibitangaza, baba bashaka guhatwa ibibazo n’uyu mukobwa kugira ngo banirebere ikimero cye kidasanzwe.
Uyu mukobwa ngo iyo yagiye mu kiruhuko, ibyaha biba bike, imfungwa zikagabanuka bifatika nk’uko imibare iba ibyerekana.