Bamwe batega imodoka rusange bafite n’imizigo batekerejwe ho:RURA yatangaje umuzigo umugenzi adasabwa kwishyurira mu modoka zitwara abagenzi rusange.
Urwego Ngenzuramikorere RURA rubinyujije kuri Twitter rwatangaje umuzigo umugenzi adasabwa kwishyurira mu modoka zitwara abagenzi rusange.
Urwego Ngenzuramikorere RURA rwashyize ahagaragara ibikubiye mu mabwiriza No010/R/TLTPT/TRANS/RURA/2021 yo ku wa 14/12/2021 agenga serivisi zo gutwara abantu mu buryo rusange hakoreshejwe bisi.
Muri ayo mabwiriza harimo irivuga ku ngano y”umuzigo ugomba kwishyurwa hashyingiwe buremere bwawo.
Mu ngingo ya 39 y’itegeko rigena gutwara abantu n’ibintu,iteganya uburemere n’ingano by’umuzigo wo gutwara mu ntoki,Umuzigo wo mu ntoki ntugomba kurenza ibiro icumi (10 kgs), kandi umubyimba wawo ntugomba kurenga santimetero mirongo itanu( 50 cm) z’ubujyejuru, santimetero makumyabiri (20 cm) z’ubugari na santimetero mirongo itanu (50 cm) z’uburebure. Uwo muzigo wo mu ntoki ntiwishyurirwa. Nyiri uwo muzigo ni we wita ku mutekano wawo.