in

Bahora bisekera! Abicanyi ruharwa (Serial killer) bameze nka Kazungu Denis banezezwa no kwica nk’uko abantu banezezwa no kurya ifi n’inkoko biherekejwe n’agafiriti

Bahora bisekera! Abicanyi ruharwa (Serial killer) bameze nka Kazungu Denis banezezwa no kwica nk’uko abantu banezezwa no kurya ifi n’inkoko biherekejwe n’agafiriti.

Abenshi ntibari bazi abicanyi ruharwa gusa bagize ubwoba ubwo bumvaga uwitwa Kazungu Denis wicaga abagore n’abakobwa nyuma yo kubasambanya.

Abamubonye ku rukiko bagiye bamubona aseka bikababaza cyane kuko babonaga ntakintu yishinja.

Ubusanzwe kugira ngo umuntu yitwe umwicanyi ruharwa nuko aba amaze kwica abantu barenze babiri kandi akaba afite uburyo bwihariye abicamo ndetse ugasanga abo bantu haricyo bahuriyeho kitari icyo mu isano y’amaraso ahubwo ari nk’imiterere runaka, uwo muntu kandi kenshi usanga afata igihe runaka kugira ngo yice undi muntu ntabwo abicira umunsi umwe. Mwene uwo muntu niwe witwa “umwicanyi ruharwa” benshi bamenyereye nka “serial killer” mu ndimi z’amahanga.

Uwageze kuri icyo kigero aba yumva kwica bimeze nko kurya ka Ice-cream ku bagakunda cyangwa gutera akabariro ku bashakanye.

Ese ubusanzwe biterwa niki ngo umuntu ahindutse umwicanyi ruharwa kugeza naho yica umuntu atazi ndetse batanafite icyo bapfa. Byose urabimenya muriyi nkuru.

Ubusanzwe kugirango umuntu ahiduke umwicanyi ruharwa bituruka ku miterere y’ubuzima aba yarayemo mu hahise he, ibi twafata nk’ihungabana aba yarakuye muri ubwo buzima bituma afata umwanzuro wo kwica abantu nk’uburyo bwo kunezeza amarangamutima ye ndetse akiyibagiza ibimuri mu mutwe.

Iri hungabana rishobora guterwa n’ihohotera yakorewe akiri muto yaba iry’umubiri cyangwa ibitekerezo, amakimbirane mu muryango yakuriyemo, gukura nta babyeyi ndetse n’ibindi binyuranye.

Ku isi habayeho abicanyi ruharwa bagiye batandukanye akenshi bose bahuriraga ku cyita rusange cyo kwica abagore n’abakobwa.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzikazi ukunzwe mu Rwanda no hanze yarwo yanze kwishyura amafaranga y’ubukode bw’inzu aho amezi abaye 18

Ntajya atana n’abanyarwandakazi : Harmonize yakiriye mu rugo iwe Umuhanzi w’Umunyarwandakazi baherutse kugirana ibihe byiza – VIDEWO