Bahavu Jennette ubu ntago ari kubarizwa ku butaka bw’uRwanda.
Ku cyumweru tariki 26 Gashyantare 2023, nibwo umukinnyi wa filime Bahavu Jeannette yafashe indege yerekeza muri Burkina Faso aho yitabiriye Iserukiramuco rya FESPACO ryatangiye ku wa 25 Gashyantare 2023 rikazageza ku wa 4 Werurwe 2023.
FESPACO (Festival panafricain du cinéma et de la télévision de Ouagadougou) ni rimwe mu maserukiramuco ya sinema akomeye muri Afurika, rikaba rinatangirwamo ibihembo ku bitwaye neza kurusha abandi.
Nubwo uyu mugore nta filime ye ihatana muri FESPACO, yatumiwe nk’umwe mu bakorera filime mu Rwanda bahagarariye abandi.
Bahavu Jennette agiye muri iri serukiramuco nyuma y’uko atangaje ko filime yacaga ku rubuga rwa YouTube ariyo impanga itazongera gucaho kuko izajya ica kuri ABA.rw, aho kuyireba bizajya bisaba kugira amafaranga wishyura.