Hari ku ya 28 Gashyantare 2021 nibwo Bahavu Usanase Janet wamamaye cyane ku izina rya Diane na Kami yakoresheje muri sinema nyarwanda yarushinze n’umugabo we, Fleury Legend Ndayirukiye. Tariki ya 28 Gashyantare 2022 umwaka umwe wari wuzuye neza aba bombi babana nk’umugabo n’umugore aho kuri ubu ndetse Imana yabahaye umugisha bakaba baribarutse umwana w’umukobwa bise Amora.
Bahavu na Fleury babinyujije kuri konti yabo ya YouTube beretse abafana babo uko bizihije isabukuru y’umwaka umwe bamaze babishinze. Mu mashusho azira imbereka. Fleury na Bahavu bari bishimye cyane.
Bahavu yanditse amagambo kuri instagram ye yishimira ko amaze umwaka abana n’umugabo we, Fleury, maze avuga ko ishimwe we na Fleury bafite muri uyu mwaka bamaze babana ari uko bagiriwe umugisha w’umwana w’umukobwa bibarutse witwa Amora.