Bamwe mu bakobwa n’abagore bo mu karere ka Rubavu bavuga ko bahangayikishijwe n’agatsiko kayobowe n’uwitwa Kayesu Olivier, ubafatiraho umupanga akabasambanya ku ngufu.
Kayesu Olivier, w’imyaka 20 wo mu murenge wa Cyanzarwe, abaturage bo mu kagari ka Rwangara bavuga ko babangamiwe n’ibikorwa bye bibi byo kubasambanya afatanyije n’agatsiko k’insoresore bagendana, ntakoreshe agakingirizo.
Uwimpuhwe Joyeuse, akora mu kabari mu i santere y’ubucuruzi ya Ryabizige, avuga ko yasambanyirijwe mu kabari akoreramo bagasaba ko uwabikoze yafungwa.
Ati “Hano turahohoterwa, twavuga bagahita batubwira ko bafite inka, uyu Kayesu Olivier aza afite umupanga n’inkoni ari kumwe n’insoresore, yaramfashe ankanda amabere arambabaza cyane anyambura ishati nambaye aragenda, ansiga nambaye ubusa. Tukaba dusaba ko yafungwa kugira ngo dutuze.”
Akomeza avuga ko uyu Olivier yagarutse ari kumwe n’insoresore amfatiraho umupanga ansaba ko nkuramo imyenda yose nambaye, anshyira ku gitanda aransambanha.
Igihozo Divine avuga ko ubwo yamusambanyaga ntanakoreshe agakingirizo.
Ati “Uyu musore witwa Olivier yaraje ari kumwe na bagenzi be babiri bansanga mu kabari dukoreramo bamfatiraho umuhoro amfata ku ngufu ntiyanakoresha agakingirizo, nagerageje kubibwira ubuyobozi nuko ahita acika nyuma aza kugaruka, badufashe afungwe rwose.’’
Uwiduhaye nawe n’umwe mu basambanyijwe avuga ko ibi byose byakozwe Olivier ari kumwe n’izindi nsoresore, bafite icyuma abona ko ashobora kwicwa ahitamo kumuha ku neza, akavuga ko yamaze iminsi atatu aryamye kuko bari bamwangirije.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanzarwe, Nzabahimana Evariste avuga ko iki kibazo bakimenye bagakurikirana uyu Olivier agatabwa muri yombi.
Ati “Umusore wo muri Cyanzarwe yari kumwe n’izindi nsoresore zo muri Busasamana binjiye mu kabari bararwana.”
Akomeza avuga ko amakuru yo kuba aba bakobwa barasambanyijwe yamenyekanye nyuma, ubwo uyu musore yafatwaga yakoze urugomo.
Nzabahimana yaboneyeho gusaba abaturage kumva ko umutekano wa mbere aribo bawushinzwe, bakwiriye kujya batangira amakuru ku gihe kugira ngo inzego z’ubuyobozi zibatabarire ku gihe.
Uyu musore witwa Kayesu Olivier yarafashwe, kuri ubu afungiye kuri RIB ya Busasamana.