Bagabo murabona! Umugore yafotowe ari gushyira ikariso mu byo kurya yari atekeye umugabo we.
Aya mashusho yasesenguriwe ku mbuga nkoranyambaga aho yanyuze mu maso y’abafana batandukanye bahise bibaza niba ari ubumuntu gushyira umwambaro w’imbere mu mafunguro ateretse ku mbabura [atetse]. Aya mashusho yasize urujijo mu bantu batandukanye.
Uko aya mashusho yagendaga, ninako uyu mugore yageze aho atangira kwarura bisa n’aho hari undi muntu arimo kwarurira wagombaga kuyarya. Benshi bati: “Byamugore yataye umuco ubu ni uburozi. ”
Mu Rwanda ndetse n’ahandi ku Isi, abantu bakunze gufatwa amashusho mu buryo batazi gusa bagashiduka bageze kukarubanda.
Urugero rwavuba twavuga ni, amashusho y’umugabo uherutse kugaragara ari mu modoka ariko agashaka kugonga umugore we n’undi bari kumwe nyuma yo kugonga imodoka ye.
Aya mashusho yayafashwe atabizi nyamara yabaye isomo ndetse ateze ikibazo bamwe bibaza ubumuntu busigaye ku Isi.
Iyi nkuru ihura neza n”iy’uyu n’ubwo zitanganya uburemere gusa , bose bafashwe amashusho mu buryo batazi ari nayo mpamvu abantu bagirwa inama yo kwirinda ubugome kuko AbanyaRwanda bagira bati:” Satani arakoshya akanaguhururiza”.
Abagize icyo bavuga kuri aya mashusho harimo uwitwa Lehlogonolo wagize ati:” Ubu ni uburozi”.
Thandi yagize ati:” Africa twizerera mu marozi n’ibintu by’ubumara, nibyo dushinjwa”.
Benshi bamwise umurozi, umupfumu ndetse bavuga ko yarogaga amafunguro nk’uko uwitwa Delina yabivuze ati:” This is not fun”. [Ibi ntabwo bishimishije].
Nk’uko News Hub Creator (Daniel Marven), babitangaza, ibi ntabwo aribyo byo.