in

Bad Rama yanze kuripfana kuri the Ben wakoranye indirimbo na Diamond, umva ibyo amubwiye.

Baad Rama uyobora inzu ifasha abahanzi ya The Mane Music yifashishije urugero rwa The Ben na Diamond Platnumz maze agira inama itangazamakuru , abazamura impano zitandukanye n’abahanzi muri rusange.

Ati”Wawo ndishimye ku ntambwe umuhungu wacu ateye gusa ni umwanya mwiza wo gukosora ibitagenda neza ndabizi neza ko bitoroheye The Ben gukorana n’uyu mugabo ni nayo mpamvu twese byadushimishije –

Icyo nshaka kuvuga ni iki , The Ben namwita Umuhanzi mukuru kuri Diamond kuko The Ben yamamaye mbere ye kuko igihe cya The Ben, Diamond Platnumz yari umufana ariko iyi saha kugirango bakorane ni Ben wamushatse undi nawe amuha ayo mahirwe none rero bahanzi ba promoters bafana banyamakuru mubyigireho ntimugapfobye Umwana muto uzamuka cyane agusabye ko wamufasha kuko uba utazi icyo azaba ejo”. .

Nka The Ben nzi neza ko hari benshi bamusaba kandi bahagaze neza nkuko nawe ahagaze ariko akabereka ko yabarenze n’abandi. Simvuga The Ben gusa ndabivuga muri rusange cyane ku ba nyarwanda uwateye imbere ntashaka gufasha uri munzira y’iterambere dukwiye kwigira kuri ibi bibaye ko kubaho ni gufashanya”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bimwe mu bintu 10 wakora bigafasha ubwonko gukora neza

Inkundura y’ibitaramo bizabera umunsi umwe yavugishije benshi ! woe uzajyahe?